Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog
THE SUN news🇷🇼

AMAKURU / News / Habali / La nouvelle

NDIMBATI UKINA FILM NYARWANDA YAFUNZWE

NDIMBATI mumaboko ya RIB

NDIMBATI mumaboko ya RIB

Umukinnyi wa film nyarwanda uzwi cyane nka NDIMBATI, ubu arimumaboko ya RIB aho akurikiranwe ho icyaha cyo gusambanya umwana.

Ubusanzwe NDIMBATI amazinaye bwite ni UWIHOREYE Mustafa afite imyaka 51, akaba amaze kwandika izina rikomeye muri sinema nyarwanda aho usanga akenshi akina yirira ibiryo byinshi afata nicyo kunywa.

Amakuru dukesha Rwanda updates nuko Kuruyu munsi taliki 10/03/2022 nibwo twamenye amakuru ko yaba yageze munzego za RIB kugirango akurikiranwe kucyaha akekwaho cyo gufata kungufu umwana utarageza imyaka yubukure witwa KABAHIZI Frideus. 

KABAHIZI Firadeus , yavuye iwabo Nyaruguru mumajyepfo, aza Kigali gushaka akazi ko murugo. Ahageze abona NDIMBATI nabandi bafataga amashusho ya sinema, maze amusabako bajyabakinana , Niko kumutwika inda yimpanga. Uyu KABAHIZI Firadeus rero ubwe niwe wihamagariye tel yokuri RIB , Abamenyeshako NDIMBATI yamuteye inda afite imyaka 17, akaza kubyara abana2 bimpanga, noneho ntamufashe. 

RIB yamusubijeko yegera inzego zibanze bakamufasha, Ndimbati akajya amuha imfashanyo nkuko yariyaramwemereye. NDIMBATI yaramufashije nabwo biba igihe gito, arabihagarika amusaba kumuzanira abana akabarerana nabandi.

Nyuma haraho byageze bibangombwako ayoboka ubutabera, arinabwo kuruyumunsi Ndimbati yisanze munzego ziperereza. Aregwa ko yateye inda umwana utarageza imyaka yubukure bityo ko agomba gukurikiranwa icyaha cyamuhama akabihanirwa namategeko.

 

 

Menya umwanditsi

SYLVA

Umunyamakuru wa  RMC ukorera ikinyamakuru THE SUN news 🇷🇼  / Sabana  tv

Partager cet article
Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article